News Kurengera Imisambi Ngo Irindwe Gucika Burundu

Concerned URL http://www.rdb.rw/home/newsdetails/article/itangazo-rigamije-kurengera-imisambi-nkinyamaswa-zishobora-gucika-burundu-1.html
Source Rwanda Development Board (RDB)
Release date 20/04/2015
Contributor Djuma Nsanzimana
Geographical coverage Rwanda
Keywords Grey Crowned Crane, Umusambi,

Ubushakashatsi bukomeje kwerekana ko Imisambi ibangamiwe cyane ku isi. Mu gihugu cy’u Rwanda, bwagaragaje ko hasigaye gusa Imisambi ibarirwa mu majana. Hatagize igikorwa vuba imisambi yacika burundu.

Ibikorwa bya muntu ni byo biza ku isonga mu kubangamira imisambi bikanatuma idashobora kwororoka uko bikwiye. Byongeye kandi imisambi ibangamiwe no kuvanwa mu ndiri kamere yayo ku mpamvu zinyuranye. Ibikorwa byo kuvana imisambi mu ndiri kamere yayo ikororerwa mu ngo z’abantu no mu mahoteli binyuranije n’amategeko y’u Rwanda. Hakenewe kugira igikorwa vuba mu rwego rwo kurengera izo nyoni z’ubwiza buhebuje kandi zifite umuzi mu muco wacu.

Muri iyi minsi, imisambi uyisanga yororerwa mu mahoteri no mu ngo z’abantu, cyangwa se ukayisangana ba rushimusi bayibunza bayicuruza cyangwa na none igakoreshwa mu buvuzi gakondo no mu bijyanye n’imyemerere ya gakondo. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) hamwe n’abafatanyabikorwa bacyo batangiye gahunda zo kubarura no gusuzuma ubuzima bw’iyo misambi kugirango isubizwe mu ndiri kamere yayo y’agasozi.

RDB irashimira abantu bose bitabiriye kumenyekanisha imisambi batunze iwabo. Iki gikorwa kirakomeje kandi kizagera ku bantu bose batunze imisambi mu rwego rwo kumenya neza umubare w’imisambi iri mu ngo n’ahandi itagenewe nko mu mahoteli , igasuzumwa kandi ikanashyirwaho ibimenyetso biyiranga. RDB irashishikariza abantu batunze imisambi batari bayimenyekanisha kwitabira iki gikorwa, kuko nyuma yacyo hazakurikiranwa abazaba bafite imisambi itarabaruwe kugirango hubahirizwe amategeko ahana umuntu wese ushimuta cyangwa utunga mu buryo bunyuranije n’amategeko inyamaswa zirimo gucika ku isi, n’imisambi irimo.

Niba usanzwe utunze imisambi mu rugo cyangwa ahandi, dufashe kuyifasha gusubira mu ndiri kamere yayo, uzaba wirinze ibihano biteganywa n’amategeko kandi uzaba ugize uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima uteganyiriza abazagukomokaho.

Uramutse wifuza ibindi bisobanuro ku bijyane niyi gahunda ya RDB, wahamagara aba bakurikira:

Olivier Nsengimana: Tel: 0784841184 or Email: nsengolivier@gmail.com
Antoine Mudakikwa  Tel: 0788552826 or Email: antoine.mudakikwa@rdb.rw
Albert Kayitare Tel: 0788585922  or Email: albert.kayitare@rdb.rw

Please note that this information has expired.